Saturday 19 April 2008

 

Byenda gusetsa

Byenda gusetsa from http://www.adeltech.co.uk

Umwe mu bacuruzi b’imena mu Rwanda ngo ejobundi yagiye mw’isafariSouth Africa,ubwo agenda hari hashize iminsi micye umugore weyitabye Imana. Asiga abwiye umwe mu bakozi bo mu rugo witwa Gateteati uzandebere Maman dore ararwaye, kandi ikizaba cyoseuzampampagare aho nzaba ndi Pretoria . Amuha numero za telephone.Amaze iminsi 4 agiye, mu gicuku yunva telephone ngo drrrrrrrrrr !Ayifashe asanga ni wa mukozi Gatete dore ko yari na mubyara we. Dore ikiganiro bagiranye : Gatete : Mwaramutse ? Mwagezeyo amahoro ?Shebuja : Gatete ko umpamagaye mu gicuku ni ubuhoro ?G : Ni ubuhoro, uretse ko umuhini wa cya gitiyo nakoreshaga mubusitani wavunitse ! Sh : Nizeye ko atari cyo umbyukirije ? Imihini se ntibaazwa ? Mbese ubundi wavunwe n’iki ? G : Nahambaga Bobby ! Sh : Bobby se imbwa yanjye ! Bobby nkunda comme mon fils ? Yapfuye ite ?Yishwe n’iki ?G : Yaguye muli piscine, yabanjemo umutwe, ntiyasambye ! Sh : Bobby se ko yogaga kurusha isamake !G : Erega n’ukubera ko nta mazi yari muli piscine
Sh : Kandi narasize bamaze kwoza piscine bashizemo chlorine n’amazimashya ?G : Aba Pompiers bari bayamazemo Sh : Ngo abaki ? Aba Pompiers se bakoraga iki iwanjye ?G : Bazimyaga inzu yawe yari yakongotse !
Sh ; Ce n’est pas possible ! Inzu yanjye yarahiye ? La meilleure maison aNyarutarama ? Yahiye ite ?G : Oh !!! Nibagiwe kukubwira ko Maman wawe yahafashe ! Amaze gupfatwamuruhukirije mu cyumba cy’Abashyitsi, imwe muli za bougies zariiruhande rwe yaraguye byose birafatwa. !Sh : Oh mon Dieu ! Oh my God ! Iminsi 3 gusa maze ntari mu rugo nonebyose byabaye chaos ! Ubwo koko ibintu byose umbwira ni NEGATIF, nta na kimwe POSITIF wambwira ?G : Ntugire impungenge patron ! Tout n’est pas negatif ! Sh : Urashaka se kuvuga iki ? What do you mean ?G : Patron, uribuka ya test ya SIDA wakoze mbere y’uko ugenda ?Résultats zaraje ejo. C’était POSITIF ! N.B. Bagaruye umurambo Samedi dernier !!

Comments: Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]





<< Home

This page is powered by Blogger. Isn't yours?

Subscribe to Posts [Atom]